Itangazo
---------

Mu rwego rwo kugira ngo ibikubiye mu itangazo rya Perezida wa Repubulika ryashyizwe ahagaragara ku wa 1 mutarama 2003 bishyirwe mu bikorwa, ikiciro cya gatatu cy’abagororwa basaga ibihumbi 30 cyararekuwe ku wa gatanu tariki ya 29/07/2005. Ikiciro cya mbere kigizwe n’umubare ugera ku bihumbi 25 cyarekuwe mu w’ 2003 itangazo rikimara gusohoka, naho icya kabiri kireba abafungiwe ibindi byaha bagera ku bihumbi bine na magatanu (4, 500 ) kirekurwa mu w’i 2004.

Muri abo bagororwa harimo abasaza n’abakecuru, indembe, abafungiwe itsembabwoko bari hagati y’imyaka 14 na 18 ndetse n’abemeye ibyaha byabo maze bakabisabira imbabazi. Abo barekurwa by’agateganyo babanza kujya mu ngando baboneremo ibiganiro binyuranye ku mibanire y’abanyarwanda no ku ngamba za leta mu kubaka igihugu.

Icyo gikorwa nk’uko Perezida wa Repubulika yabitangaje, kikaba kigamije gushyigikira intego za Guverinoma y’ubumwe zo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kurwanya akarengane no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

ITANGAZO RITURUTSE MURI PEREZIDANSI YA REPUBULIKA

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu rwego rwo gushyigikira intego za Guverinoma y' ubumwe zo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kurwanya akarengane no guteza imbere ubumwe n' ubwiyunge bw' Abanyarwanda, amaze kumva ibibazo binyuranye byo mu rwego rw' ubutabera birebana n'abafunze bireze bakemera ibyaha bya jenocide bakoze, bakanabisabira imbabazi abo bahemukiye n'Abanyarwanda,
azirikanye ko itegeko rishyiraho inkiko Gacaca riteganya ko abakoze ibyaha bya jenoside batari mu rwego rwa mbere bireze, bakemera ibyaha, bakanasaba imbabazi bagabanyirizwa ibihano, kandi kimwe cya kabiri cy' igifungo cyabo kigasimbuzwa imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Ashingiye ku mpungenge aterwa n'uko hari abantu bashobora kuzafungwa igihe kirenga ibihano amategeko ateganyiriza ibyaha baregwa kubera ko batashoboye kuburanishwa, biturutse ku bwinshi bw' imanza ziri mu nkiko z' igihugu cyacu; abo bakaba barimo abantu bafunzwe bireze bakemera ibyaha bya jenoside, abana bari bafite hagati y' imyaka 14 na 18 igihe bakoraga ibikorwa by' ubwicanyi, n'abantu baregwa ibyaha bisanzwe.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asabye inzego z' ubutabera zibishinzwe ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe zisuzuma mu buryo buteganywa n'amategeko, amadosiye y' abireze, aho basanze ubwo bwirege bwujuje ibiteganywa n' itegeko rishyiraho inkiko Gacaca, kandi nyiri ukwirega ashobora kuzamara mu gifungo igihe kirenga igihano iryo tegeko rimuteganyiriza, agaherako arekurwa by' agateganyo, urubanza rwe rukazaburanishwa ari hanze. Ibi bikanakorwa ku bafungiwe ibyaha bisanzwe bashobora kuzarenza igihe cy'igifungo amategeko ahana ateganyiriza ibyaha bashinjwa.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asabye kandi ko ari nako byagenda ku bana bari hagati y' imyaka 14 na 18 igihe bakoraga ibyaha bakurikiranwaho n'abafungiwe ubucengezi. Aranibutsa ko amabwiriza ya Guverinoma yo kurekura abafungwa bageze mu zabukuru n' abarwayi b' indembe yakomeza kubahirizwa. Abo bose, uretse abageze mu zabukuru n' indembe, bazarekurwa bazakoreshwe ingando, ahasigaye basubizwe mu buzima busanzwe, bitabujije ko abireze ibyaha bya jenoside bazubahiriza ibyo amategeko abasaba nko gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Ku bafungwa bireze bakemera ibyaha bakanakatirwa mbere y'uko itegeko ry'inkiko Gacaca rijyaho, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asabye inzego zibishinzwe ko ikibazo cyabo cyasuzumwa vuba, hagafatwa ibyemezo bibaha inyungu nk'izihabwa abirega hakurikijwe itegeko rishyiraho inkiko Gacaca.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kandi arashimira ubwitange n'umurava byagaragajwe n'Inyangamugayo zatorewe umurimo ukomeye wo guca imanza mu nkiko gacaca n'abandi bakora uko bashoboye kose kugira ngo iyi gahunda igere ku nshingano zayo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yongeye gusaba Abanyarwanda bose kwitabira inkiko gacaca, bakavugisha ukuri kubyabaye nta maranga-mutima, nta terabwoba, abayobozi bagafata iya mbere kugira ngo ukuri kumenyekane, abakoze ibyaha bahanwe, abarengana barenganurwe.


Bikorewe i Kigali, ku wa 1 Mutarama 2003.