Activités de l'Ambassade

Le 27 février 2005, visite de son Excellence Mr l'Ambassadeur
et son Premier Conseiller, de la Communauté Rwandaise de Toronto.

-------------------------------------------------------

Compte-rendu intégral de cette rencontre

-------------------------------------------------------

Ku butumire bwa Communauté ya diaspora ya Toronto, (Canada), Son Excellence Eugène Munyakayanza, aherekejwe n'umwungirije (Premier Conseiller) Bwana Déo Nkusi, basuye Abanyarwanda batuye mu mugi mugari wa Toronto. Habereye ibiganiro byiza kandi byunguye abantu imyumvire ku bibazo bimwe na bimwe by'ingutu, nka GACACA na RECONCILIATION NATIONALE, ni ikibazo cya énergie.

Inama yari iteganijwe gutangira saa munani, isaha ya Canada, aliko kugera 2 h 30, abantu bari bahageze bari bake cyane (batarenga 10). Nuko Ambassadeur asaba ko ababonetse babwirwa ibyo baje kumva, abari buze nyuma bakabifatira aho bigeze kuko we n'abo bazanye, bagombaga gukora urugendo rurerure (amasaha arenga ane mu muhanda basubira Ottawa). Niko byagenze rero, ikiganiro kiratangira. Bombi basimburanye mugutanga ibiganiro no gusubiza ibibazo byabajijwe n'abaturage. Reka ngerageze kubacira ku mayange mubyo batubwiye, hanyuma nze kubabwira ibibazo byabajijwe, n'ibisubizo byatanzwe.

En quelques lignes
Ambassadeur yasobanuye imikorere na Gahunda ya Leta :

Yagize ati Leta yacu ifite gahunda ihambaye (plan igendera ho), Vision 20/20. Leta izi aho iva, kandi izi n'aho ijya. Ibintu yiyemeje kuzaba yarageze ho d'ici 2020, igomba kubigera ho. Muri ibyo ikingenzi, ni ukuvana umuturage (rubanda rugufi) mubukene buriburi abaye mo kuva kera, PIB ikava kuri $ 230.00 iriho kuva kera cyane, ikazaba nibura yikubye kane ($900.00). Kugira ngo bamenye ibyo bagamije niba bizagerwa ho koko, hari za indicateurs annuels bagendera ho, (annual outputs). Buri shami na buri rwego berekana niba ibyari planifié muri uwo mwaka byarakozwe, kugeza ubu birakorwa, n'ibitarashobotse biravugwa, bigashakirwa izindi ngamba, aliko byanze bikunze bigakorwa.

Muri byo hari bitatu bikomeye cyane ngira ngo nibande ho :

Kwiga , kwivuza , n'iterambere muri rusange , mu nzego zose z'igihugu cyacu, ntihagire abasigara inyuma cyane y'abandi:

A) KWIGA

Kimwe mubintu byatumye genocide ishoboka, ni lack of education, (manque d'esprit critique). Umuntu akakubwira ngo jya à gauche ukajya yo, à droite ugahita wiruka ujyayo, ukagenda utabajije n'impamvu, no gutema umuntu bikaba uko, bati TEMA KANAKA ukamutema ako kanya utabajije impamvu agomba gutemwa.

Kwigishwa byashyizwe muri priorité z'igihugu, mubato no mubakuru. Uhereye hasi, curriculum yarahindutse. Mwese muzi ko u Rwanda rwo hambere rwimuraga abana batarenga 1200 mu mwaka, bava muri primaire bajya muri secondaire. Ubu rero siko bikiri. Buri mwaka abana bimuka bagera kubihumbi 200. Mu myaka irenga 30 Université y'igihugu imaze yasohoye abantu bake cyane bikabije, none ubu Universtés zariyongereye bigaragara, abantu barenze 4000 bararangiza buri mwaka, na Université zirarenga icumi. Ntabwo kwiga mu Rwanda bikiri privilèges za bamwe, ni droits ya buri wese.

PRIMAIRES ZONGEWE HO IMYAKA ITATU.

N'ukuvuga ko aho twubatse ishuri rishya hose, duteganya ko umwana azahaguma, akaharangiriza Tronc Commun. Kimwe mubyatumaga himurwa abana bake cyane, ni za internats Leta itashoboraga kubonera budget ikwiye. Abana rero bakomeza kwiga bataha iwabo, nibura bakaba bazi ko iyo tranche de l'éducation bazayirangiriza hafi y'iwabo. Ikindi, nuko ntawe ukibuzwa kwiga n'ubukene. N'itegeko, buri mwana wese agomba kwiga. Nta mwanya dufite uhagije ngo tubasobanurire byose, nibiba ngombwa bizatugarura.

Urugero rutangaje yaduhaye  :

Muri 94, intambara irangiye, UNESCO yatubwiye ko nta mashuri agomba gutangizwa mu Rwanda, ko ahubwo bagiye gushyira ho izindi projets de rééducation, bakigisha abantu kongera kubana kuko abenshi babaye nk'ibikoko. Turabinginga ngo bareke amashuri akomeze, barabyanga. Tubonye bigenze bityo, turabihorera, tudangiza amashuri yacu, ati ndibuka ko icyo gihe hatangijwe abana ibihumbi 900. Imibare mperuka, bari bageze kuri 1.9 millions. Taux d'inscription yo mu Rwanda kugeza ubu niyo ya mbere muri Africa, (85%). Urumva rero ko bagashakabuhake batatworohereza ikintu na kimwe.

B) IBYEREKEYE ITERAMBERE MURI RUSANGE :

Ibimenyetso (statistiques na reports mpuza-mahanga) zerekana ko ibikorwa mu Rwanda sur le plan du développement biri munzira iboneye, kandi isumba iz'ibihugu byinshi tuzi. Dore ingero Ambassadeur yatanze :

Muri 2002, ku bihugu 173 barebeye ho imizamukire y'ubukungu, (indice de développement), u Rwanda rwari ku rang ya 162/173. Muri 2004, n'ukuvuga umwaka ushize, rwagiye kuri rang ya 152/173. Si la tendance se maintient, ( comme dirait Bernard), u Rwanda ruzaba rabarirwa muri za pays intermédiaires, ruve muri pays en difficultés chroniques.

C) KWIVUZA

Uretse n'iwacu mu Rwanda, n'ino mwese muzi ko kwivuza ari ikibazo k'ingora-bahizi, kubera ko bihenda cyane. Ubu rero mu Rwanda hashyizwe ho za Mutuels (UBWISUNGANE), abantu bateranya udufaranga (cotisations), warwara ukavuzwa n'ikigega k'iyo Mutuel. Ibyo nabyo simbitinda ho kubera umwanya muto dufite.

D) ÉNERGIE

Mwarabyumvise, uvugana n'umuntu uri i Rwanda, ati turi mukizima. Uteranyije source d'énergie zose zari mu Rwanda, twari dufite nka 30 Méga Watts. Hafi ya zose, ni énergie d'origine hydro-électrique. Nyuma y'intambara, uko abantu bagendaga bahunga, babaga mu mashyamba nka gishwati. Amashyamba yaratemwe, abari muzi ishyamba rya gishwati, ubu ntagiti kigihari nakimwe. Siho gusa. Mwese muzi ko amashyamba ariyo atuma imvura igwa, none yarabuze. Imigezi yarakamye, za Burera na Ruhondo, za Rusizi I et II, SINELAC, niveaux yazo yaragabanutse dramatiquement, (byaje byiyongera kuzindi contentieux avec nos voisins twari tuyisangiye)....Ibyo byose bituma umuriro uba muke cyane, niyo mpamvu turi mu kizima.

Ubu Leta yaguze za générateurs 2, ziproduisa 13 MgW, nizo ducungira ho, bamwe bakabona akariro ejo, abandi ejobundi, en attendant ko projet danois irimo kudukorera moteurs à gaz, (métane), irangira. Hari n'indi projet irimo kwigwa byihutirwa, exploitation intensive de l'énergie solaire.

INDI EXPOSÉ YATANZWE NA DÉO NKUSI, PREMIER CONSEILLER.

Yavuze kuri sujets extrêmement sensibles muri aka gace kacu tubamo, arizo GACACA na RECONCILIATION. À ma grande surprise et pour la première fois depuis le temps que j'assiste à des rencontres de ce genre, yavuze ibintu suffisamment recevables kuri Gacaca, kuburyo nta remue-menages nabonye muri salle nubwo yarimo abantu bake.

Yatangiye avuga ko Gacaca na réconciliation bikunze kuzamura impaka nyinshi, kandi akenshi zizamurwa n'abari kure y'u Rwanda, kuko ho bamaze kubyumva neza. Ati twumvikane kukintu kimwe. Yaba Gacaca, yaba inkiko zisanzwe, yaba guhana wihanukiriye, yaba clémence, nta nakimwe gishobora gusiba inkovu n'ibisebe twatewe n'ayo mahano. Ibyo na Ambassadeur ajya kumuha ijambo ngo avuge kuri génocide niko yari yabivuze.

Nuko Nkusi ati reka tube turetse Gacaca, tuvuge kuri Tribunal ya Arusha. Imaze imyaka mwese muzi, ikoresha budget irenga miliyoni 150 mu mwaka, imaze guca imanza ziri hasi y'icumi, (izarangiye zitari muri recours). Ibyo bikomeje uko, murabona byazatugeza kuki ? Gacaca rero abantu benshi bayumva uko itari. Iyo tugize Imana umuntu akemera kuvuga ibyo azi, agasaba imbabazi, (ubwambere kuvuga ngo mbabalira ntabwo aribyo bihanagura icyaha). Iyo rero yiyemeje kwirega, arega n'abandi bakamenyakana.

Muziko ababunanisha izo zagacaca tubita inyanga-mugayo. Reka mbahe ingero jye niboneye. Habaye imanza za gacaca, hari inyanga-mugayo 19, n'abirega benshi bateraniye aho. Bavuga byose uko byagenze, banavuga mo abari muri abo twitaga inyanga-mugayo. Abaje kwirega bagize bati mwebwe, kanaka na kanaka, nimuve kuri izo ntebe mwicaye ho z'ubucamanza muze hano, kuko twafatanyije kwica .....Kubitwaga inyanga mugayo 19, cumi nababiri barafatwa, hasigara barindwi bazima.

Ngaho nimwiyumvire. Abo bantu twari kuzakomeza tukabita inyanga-mugayo, kandi nabo ubwabo ari ba ruharwa. Mbere yo gushyirwa ho haba iperereza, aliko abakabashinjye barapfuye, abatarapfuye nabo bafunze, iyo asohotse arabavuga. Dufite abanyururu 125 mille, aliko gacaca aho ziziye, twasanze hagombye kuba nibura 450 mille prisonniers. Twabashyira he ?

KUTIHORA

Ikintu k'ingenzi Leta yakoze, yabujije guhora. Ukurikije akababaro, nanubu imipanga n'amasasu aba aribyo akora mu Rwanda. Gacaca rero, mission principale yayo si uguhana, n'ukwigisha, kugira ngo nibura ibyabaye bitazagaruka kuri générations zizakurikira ho. Aliko na none ntimwirengagize ko hari catégorisation de culpabilité, hari abo Gacaca itareba barebwa n'inkiko gusa.

RÉCONCILIATION

Mwe muri hanze, ntabwo mwumva ko réconciliation ishoboka, nyamara twe mu Rwanda twarabimenyere, irashoboka rwose. Reka mbahe urugero ruto, kandi rumwe muri nyinshi nzi : Bavanye umwicanyi muri prison, aza kwirega no kuvuga uko byagenze. Avuga abo yishe, n'uko yabishe. Uwo muryango yishe, aho hari umurescapé wo muri iyo famille yazimye, kandi uwo munyururu yaramurebaga. Nuko arangije kuvuga byose, abaza uwo murescapé ati koko ukurikije ibyo byose mvuze, nimfungurwa uzambabarira twongere tubane, duturane...? Uwo murescapé ati rwose ndakubabariye. Ati mu muryango wacu, ntawikwicaga muramu we ! ...Icyo tutari tuzi twamenye aho natwe, nuko hagati aho, uwo murescapé yari yararongoye mushiki w'iyo ntera-hamwe, bamaze kubyarana abana batatu. Nuko Nkusi akomeza agira ati nk'ibyo, hari uwo wabisobanulira akabyera ? Pourtant, mu Rwanda ni réalité comme une autre !

Bref, havuzwe byinshi cyane, iyo ni nka synthèse (guca kumayange) mbagejeje ho. Reka rero turebe ibibazo byabajijwe, ahanini niho dushobora gupimira imyumvire yacu uko ingana, n'aho igera. Muri rusange, habajijwe ibibazo byiza, kandi byafashije benshi :

Ibiazo bya mbere byabajijwe na Ndacyayisenga Vincent :

•  Ko twabonye itegeko rishya rigenga ubwene-gihugu, rivuga ko Abanyarwanda bafite indi citoyenneté bagomba kuba bamaze kwiyandikisha le 30 mars 2005, mwadusobanulira ibyo bintu ngo tubyumve neza ko bisa n'ibyadutunguye ?

•  Ko hano Toronto twari dufite Consul uhagaririye u Rwanda , ubu ntabwo azongera kubaho ?

•  Igiciro cya Passeport (120.00 Ca) mubona atari kirekire ?

Yashubijwe na Ambassadeur : - Ati imyanzuro y'iryo tegeko itugezeho nta n'amezi abiri arashira. Ati aliko mwibuke ko itegeko ari itegeko nyine, muzasome neza ingingo yaryo ya 38. Ubwo yaboneye ho, adusobanulira ibyaryo. Droit de terre kubana bavukiye i Rwanda , droit de citoyenneté kubanyamahanga bashakanye n'Abanyarwanda… Ikingenzi twumvise mo, nuko kuba umunyamahanga, bitakubuza gukomeza kuba Umunyarwanda, keretse bibaye choix yawe, ugahita mo kutuzuza iyo formulaire, wakwibera umunyamahanga gusa, n'abagukomoka ho bose bakaba bo, et inversement. – Ku kibazo cya Consul, byo byarihuse, yamushubije ko nta raison d'être yaba agifite, kuko ibyo yakoraga bizajya bikorwa na Premier Conseiller. Kubyerekeye igiciro cya passeport. Ambassadeur yavuze ko Leta ntafaranga na rimwe yunguka kuri passport, amafaranga yakwa, niyo yatanzwe kugira ngo iboneke. Ati amabara yayo n'ibindi biyiranga, iyo ubaze neza, ahubwo yagombaga guhenda kurusha ho. Ati ahubwo muri Canada twabaciye make cyane tuzagomba kwisobanura. Nko muri USA bayigurisha 100, n'ukuvuga rero ko irenze 120 y'ino.Igiciro cyayo ni 50 mille francs rwandais, n'uko bimeze. Ubundi umuturage w'i Rwanda ushaka kujya dans les pays voisins, yaka laisser-passé akayibona akagenda. Abajya kure nibo baba bayikeneye, kandi bo bashobora no kuyigura...

Rukumbura John : Ati abantu benshi baba ino, ntabwo bumva neza iby'ubumwe n'ubwiyunge, kimwe n'inkiko za Gacaca. Nabyo byarihuse kubona igisubizo. Simbigaruka ho, igisubizo kiri mubyo mwasomye Nkusi yatubwiye kuri izo ngingo zombi.

Gasana Gallican :

Ibiciro birazamuka birengeje urugero mu Rwanda, kandi imishahara ntabwo yigeze ihinduka. Mbese ibyo bizakomeza uko kugera ryari ko abantu bagiye kuzamarwa n'inzara ? Ese mwatubwira uko abafonctionnaires banyu babaho, si vous comparez le marché na incomes zabo ? Igisubizo nacyo cyaranyarutse. Ambassadeur yamushubije ko ntakundi byagenda, kuko amikoro u Rwanda rufite ari ayo. Taux d'inflation ni ndende cyane, (au niveau international), ndetse naba no mu Rwanda (2.5), urebye ibindi bihugu by'iwacu iyo.

Ati ikindi nakubwira kijyanye n'izo mpungenge zawe, nuko imwe mu mpamvu ituma abantu basonza, n'ukubera production mu buhinzi ikiri hasi cyane kubera imihingire yucu muzi. Ubu hashyizwe ho 3 commissions spécialisées muri ministère de l'Agriculture, zireba byihutirwa ukuntu productivité/ha yakwikuba nibura 4 kandi vuba. Tugendera kumvura gusa, nababwiye ibyayo haruguru, none amazi make dufite, tugomba no kuyakoresha muri irrigation aliko umusaruro ugatubuka byanze bikunze kuko ntakundi byagenda.

Rwirangira Bosco

Ubumwe n'ubwiyunge muhora muvuga, hiyunga nde na nde ? Ese n'umwicanyi uza akiyunga n'uwarokotse ? Ibyo nabyo ntabwo mbitinda ho, byasobanuwe mubyo Nkusi yavuze haruguru !

Hari umutega-rugori nibagiwe izina wabajije igikorwa na Leta ngo yigishe abana, bakure bazi neza ibyabaye n'icyabiteye, kugiranga bitazongera kuba ho. Igisobanuro cyabyo nacyo kiri mubisobanuro Ambassadeur yatanze kubirebana n'amashuri, avuga ko ari imwe mu mpamvu zatumye curriculum ihindurwa

Chantal Mudahogora

•  Mwavuze ko imwe mu mpamvu passeport ihenda, biterwa n'uko ikoze muri matériaux zihenze. Ni mpamvu ki mutayikoze mubizimbutse kugira ngo nayo idahenda abaturage ? - Aha naho igisubizo cyarihuse cyane. Bamushubije ko atakwirengagiza ko izimbutse cyane, abayishaka barayikopera bitabagoye, ngo dore ko passeport rwandais yari isigaye yarabaye nka zahabu kubajya gusaba ubuhunzi hirya no hino kw'isi, bose bagenda biyita Abanyarwanda kuko baba bazi ko babubona vuba kubera génocide yabaye.

•  Mwavuze ko mutegura imitima y'abafungurwa, bagiye gusubizwa mubantu, bakabana n'abo biciye. (Ubwo Ambassadeur yari yabyise kubagangahura). Chantal ati mbese abo bagiye basanga, bo mubagangahuza iki ? Imitima yabo itegurwa ite pour recevoir ce genre de voisins ? Bamushubije ko préparations y'izo mouvements zombi zitegurwa munitieusement (uko babishoboye) !

•  Ese ko Ambassade yari yarafunze, ubu ikaba yafunguwe, inzitizi zari zayifunze, muzi neza ko zavuye ho, itazongera gufungwa ? – Bati imwe muri izo nzititizi uvuga, yari ubukene, kuko Leta itabishoboraga. Ubu rero twaragarutse (avec les moyens qu'on a), turizera ko itazongera gufungwa !

Bref, muri make nibyo numva navuga. Ubwo byari bimaze kuba 5 h 00. Icyo navuga, nuko Abaturage ba Toronto rwose bakwiye kwisubira ho. Abenshi baje bigiye kurangira, niyo mpamvu bagiye babaza n'ibibazo byavuzwe ho. Na none kandi, umugi utuwe n'abantu barenga igihumbi, inama zikaboneka mo abantu batarenga 50, n'ikibazo gikomeye. Aliko ibyo ntabwo ari Toronto gusa nuko ariho mvuze, n'ahandi henshi maze kubona (ino muri Canada ), mbona bikunze kuboneka bityo.

Ibyo aribyo byose, inama yabaye nziza, twahamenyeye byinshi nuko kubirondora byose bitashoboka

A. Rurangwa

Close this window